Inkuru Nyamukuru

Yakoze akuma kafasha abagurisha amazi kutirirwa ku ivomero

todaySeptember 9, 2019 62

Background
share close

Mugabo Kelly Theogène wiga mu ishuri ry’imyuga n’ubumengiro rya Kigali (IPRC Kigali), yakoze akuma k’ikoranabuhanga kafasha ugurisha amazi guha serivisi abayakeneye bitamusabye kuba ahari.

Ni akuma uwo musore yise “Smart Voma”, kaba gacometse ku itiyo ikura amazi mu kigega, gafite mubazi y’ikoranabuhanga rigezweho, igiciro cy’amazi kigashyirwamo mbere, ku buryo iyo ukeneye amazi aje kuvoma akurikiza amabwiriza ubundi akavoma amazi ku kigero yifuza ariko abanje kwishyura.

Mugabo avuga ko iryo koranabuhanga rituma ugurisha amazi adahomba cyangwa se ngo yibwe mu gihe yakoreshaga umukozi, kuko rituma amafaranga yose amugeraho, kandi akagera kuri konti ye n’imisoro ya Leta yavuyeho kuko abashinzwe imisoro na bo ngo baba babona ibirimo gukorwa.

Ako kuma uzifuza kukagura mu gihe kiri imbere kugira ngo agakoreshe mu kugurisha amazi, ngo azishyura ibihumbi 150 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Bahawe inka biyemeza gukora ikimina cyo kuzivuza

Mu mpera z’icyumweru gishize, abarokotse Jenoside 10 bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, baremewe inka n’abakozi b’ibitaro bya Kaminuza by’i Butare, CHUB, bahita biyemeza kuzakora ikimina cyo kuzivuza. Bavuga ko impamvu biyemeje gukora icyo kimina, ari ukugira ngo izo nka zitazabapfana, kandi hari uburyo bwo kwegeranya amafaranga bukebukeya bwababashisha kuzivuza. Aba bahawe inka kandi bashimiye abakozi ba CHUB kubaremera, kuko kuri bo ngo ari ukubasanasana ubugira kabiri, […]

todaySeptember 9, 2019 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%