Dore uko wagura itike yo kwinjira muri Expo 2024 hakiri kare
Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF), rwatangaje ko rubona abazitabira imurikagurisha mpuzamahanga (Expo 2024) bashobora kuba benshi, kubera iyo mpamvu bagasabwa kwigurira hakiri kare amatike bataragera ku irembo aho bayasabwa, mu rwego rwo kwirinda umubyigano no kuhatinda. Umuvugizi wa PSF, Hunde Walter, mu kiganiro yahaye KT Radio yagize ati "Uwifuza kugura itike yo kujya muri Expo akoresheje MTN akanda *182*3*3# agakurikiza amabwiriza, yaba akoresha Airtel agakanda *182*3*4# nabwo agakurikiza amabwiriza." Hunde avuga […]