Rulindo: Ikirombe cyaridukiye abantu umunani, batatu bagipfiramo harimo n’abagishakishwa
Ikirombe cyaridukiye abantu umunani bagicukuragamo amabuye y’agaciro, kugeza ubu abagera kuri batatu biracyekwa ko bahise bagipfiramo, mu bo cyagwiriye hakaba hari n’abakirimo gushikishwa irengero ryabo kuko bitazwi niba bakiri bazima cyangwa bapfuye. Mu ma saa saba y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga 2024, nibwo byamenyekanye ko abo bantu baridukiwe n’ikirombe giherereye mu Mudugudu wa Kamatongo mu Kagari ka Budakiranya mu Murenge wa Cyinzuzi mu Karere ka Rulindo, […]