Inkuru Nyamukuru

6392 Results / Page 39 of 711

Background

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda, Congo n’u Burundi byiyemeje kuganira ku mutekano

Abaminisitiri bo mu Rwanda bagiye guhura na bagenzi babo bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC) n’abo mu Burundi, mu biganiro bizaba mu bihe bitandukanye ku mutekano n’ibibazo by’imibanire itameze neza hagati y’ibi bihugu, ibangamiye umutekano mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba. Ibi byemejwe kuwa Mbere 08 Nyakanga muri Zanzibar, Tanzania aho abaminisitiri bo muri EAC bahuriye mu mwiherero w’iminsi itatu wari ugamije kuganira ku mahoro y’akarere n’ibibazo by’umutekano. Uwo […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Hateganyijwe kugwa imvura n’ubwo ari mu mpeshyi

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024 hateganyijwe imvura mu turere tw’iNtara y’Iburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru no mutundi turere dutandukanye tw’igihugu. Mu butumwa Meteo Rwanda yanyujije ku rukuta rwayo rwa X yavuze ko imvura iteganyijwe mu turere tugize intara y’Uburengerazuba, akarere ka Musanze, Burera, Gicumbi, Kirehe, Ngoma, Kayonza, Nyamagabe ,Nyaruguru na Huye ahandi hose hasigaye nta mvura ihateganyijwe. Meteo yatangaje iri tegenyagihe nyuma […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Muhanga: Dr. Frank Habineza yasezeranyije kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage b’Akarere ka Muhanga ko nibamutora, azanoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo buteza imbere abatuye aho bukorerwa. Yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, ubwo Ishyakya rya Green Party, ryiyamamarizaga mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga. Iri shyaka riramamaza Dr. Frank […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yasobanuye uko atari we wagombaga kujya kwiga muri Amerika

Perezida Paul Kagame yasobanuye ko atari we wagombaga kujya kwiga amasomo ya gisirikare muri Amerika ahubwo yari agenewe Maj Gen Fred Gisa Rwigema, wari ubakuriye icyo gihe. Ni bimwe mubyo yagarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru hamwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi wa Byumba mu Karere ka Gicumbi, bagatemberezwa ndetse bakanasobanurirwa ayo amateka. Nyuma […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko dutsinda urugamba uretse kurwanira ukuri-Paul Kagame

Paul Kagame umukandida wa FPR Inkotanyi, yavuze ko ubwo bafataga icyemezo cyo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu, nta cyizere bari bafite cyo kurutsinda uretse umutima wo gukunda igihugu no kurwanira ukuri. Ibi yabitangarije ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi, mu kiganiro agiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, mbere yo gutangira igikorwa cyo kwiyamamariza mu Karere ka Gicumbi nk’uko biteganyijwe kuri uyu wa kabiri tariki 09 Nyakanga 2024. Abajijwe ikibazo ku cyizere […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Etincelles FC itazongerera Radjab Bizumuremyi amasezerano igeze kure ibiganiro n’umutoza w’Umurundi

Ikipe ya Etincelles FC igeze kure ibiganiro n’umutoza ukomoka mu gihugu cy’u Burundi Nzeyimana Ismael nyuma yo gufata umwanzuro ko itazongerera amasezerano Radjab Bizumuremyi wari umaze imyaka ibiri ayitoza. Amakuru yizewe agera kuri Kigali Today ahamya ko abayobozi bake ba Etincelles FC dore ko nta buyobozi bwuzuye yari yabona, bamaze gufata umwanzuro ko batazongerera amasezerano uwari umutoza wabo Radjab Bizumuremyi kubera ko hari ibyo yagiye atumvikana nabo mu bihe bitandukanye […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye Mukura VS

Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira. Kuri uyu wa Kabiri, myugariro ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo Uwumukiza Obed wakiniraga Muhazi United yasinyiye ikipe ya Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira. Ni amakuru Kigali Today yemerewe n’umwe mu bayobozi ba Mukura VS muri iki gitondo. Ati" Yego, yasinye imyaka ibiri." Uwumukiza Obed yari […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Bakingiranye umwana wabo w’imyaka 2 mu modoka ku zuba ryinshi bashaka ‘Views’

Mu Buyapani, umugabo n’umugore we bakoresha cyane urubuga rwa YouTube basangiza ababakurikira ubuzima bw’umuryango wabo, bashyizeho amashusho (Video) y’umwana wabo w’umukobwa w’imyaka 2 afungiranye mu modoka arimo aririramo, kubera ubushyuhe bwinshi kandi ibirahuri byose bifunze amaramo hafi iminota 30. Uwo muryango usanzwe ufite ‘Channel’ ku rubuga rwa Youtube yitwa “Rau-nano Family”, aho bahoraga bashyiraho amashusho y’ubuzima bwabo bwa buri munsi n’abana babo batatu, baherutse gushyiraho videwo bayiha umutwe ugira uti, […]

todayJuly 9, 2024

Inkuru Nyamukuru

Gicumbi: Bishimiye kwakira Umukandida Kagame, basaba imihanda ya kaburimbo n’amashanyarazi

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi no mu tundi Turere bihana imbibi bazindukiye mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame wiyamamariza muri aka Karere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024. Abaganiriye na Kigali Today bavuga ko muri manda y’imyaka irindwi Paul Kagame amaze ari Perezida yabagejeje kuri byinshi ariko bakifuza ko nyuma yo kumuhundagazaho amajwi akongera gutorerwa manda y’imyaka itanu yazabaha imihanda ya kaburimbo […]

todayJuly 9, 2024

0%