Kagame yongeye gusaba Abanyarwanda kuryama bagasinzira
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kuryama bagasinzira kuko abakangisha gutera u Rwanda batabigeraho uretse kuba Ingabo z’Igihugu ziri maso n’Abanyarwanda muri rusange biteguye guhangana n’icyashaka guhungabanya umutekano wabo. Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo gusura indacye yabagamo umuyobozi w’Ingabo za RPA mugihe cyo kubohora u Rwanda iri ku Mulindi. Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yamubajije igisobanuro […]