Impamba y’umunsi
Cyateguwe na Ben Nganji
Impamba y'umunsi ni ikiganiro kitugezaho amakuru yiriwe mu binyamakuru. Aya makuru asasirwa n'umuranzi w'umuziki ari wo muzi w'umuziki w'u Rwanda. .
closeKT Radio Real Talk, Great Music
Impamba y'umunsi ni ikiganiro kitugezaho amakuru yiriwe mu binyamakuru. Aya makuru asasirwa n'umuranzi w'umuziki ari wo muzi w'umuziki w'u Rwanda. .
close
Amakuru agezweho, arimo kuvugwa kuri iyi saha.
closeKu gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Angola, Tete Antonio, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçaves Laurenço, usanzwe ari umuhuza mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. […]
NSHIMIYE RERWA Hubert, yatangiye gukunda itangazamakuru kuva mu bwana bwe, bituma atangira kwimenyereza umwuga w’itangazamakuru ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye kuri Energy Radio ikorera mu karere ka Musanze, hari muri 2021.
Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye ni ho yakomereje umwuga w’itangazamakuru kugeza mu mpera za 2024, nyuma mu ntangiriro za 2025 akomereza kuri KT Radio.
Akora akazi ko gutara no gusoma amakuru ndetse n’ikiganiro “Inyanja Twogamo”.
NSHIMIYE RERWA Hubert, akunda umuziki, gufasha abandi, no kureba filime mbarankuru.
Janvier RUZINDANA yarangije icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelors), mu Itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication), muri Institut Catholique de Kabgayi (ICK), muri 2021.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2017, kuri Radio y’abaturage (Radio Huguka). Ubu akaba ari Umunyamakuru mu Ishami ry’Amakuru kuri KT Radio.
Mu buzima busanzwe, Janvier Ruzindana akunda imikino itandukanye by’umwihariko (Football), umuziki na Sinema z’ubwoko bwose. Akunda gusetsa ndetse no gusabana n’abandi. Akunda gusoma no gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Jean Jules UWIMANA yize itangazamakuru n’itumanaho muri Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK).
Kubera gukunda itangazamakuru cyane, kugerageza kurikora yabitangiriye mu mashuri yisumbuye aba mu matsinda yatangazaga amakuru imbere mu kigo (Media CLUBS).
Akiri umunyeshuri muri kaminuza nibwo yatangiye no gukora umwuga w’itangazamakuru, aho yahereye kuri Radio Huguka mu biganiro by’imikino n’imyidagaduro ndetse akaba yaranakoreye Energy Radio.
Yatangiye gukorera Kigali Today Ltd nk’umunyamakuru w’imikino tariki ya 4 Ukwakira 2021
Mu buzima bwo hanze y’akazi akunda kuba ari hamwe n’umuryango we cyane ,gukora siporo zitandukanye,gukurikirana amakuru y’aho isi igeze mu buzima butandukanye, kureba imikino ndetse akaba akunda n’umuziki.
Nuwamanya Amon Bernard yavukiye muri Uganda mu mwaka w’1994, akurira mu karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.
Amon Bernard yakuze akunda Radio aho yakundaga kumva amakuru y’imikino, cyane cyane kuri Radio Rwanda aho yakundaga kumva abanyamakuru nka Kajugiro Sebarinda, Yves Bucyana na Marcel Rutagarama.
Amon Bernard yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2016 kuri Radio Nkoramutima. Yakoremereje kuri Authentic Radio and TV mu mwaka wa 2017. Ubu akora ikiganiro KT SPORTS kuri KT Radio.
Bisangwa Nganji Benjamin uzwi nka Ben Nganji, ni umunyamakuru, umuhanzi w’indirimbo, umwanditsi n’umukinnyi n’ikinamico. Ni umushyushyarugamba mu kuyobora ibirori by’umwihariko ubukwe. Uretse n’ibyo, ni umunyarwenya kuko niwe wahimbye igihangano Gisetsa yise “Inkirigito”
Yatangiye kumvikana kuri Radio muri 2007 akora kuri Radio Salus ahava muri 2012. Yakomereje aka kazi Ku Isango Star kugeza muri 2014 ubwo yatangiraga aka kazi kuri KT Radio.
Amenyerewe mu kiganiro “Impamba y’umunsi” cyibanda ku makuru yiriwe avugwa n’indirimbo zo ha mbere. Ni umugabo wubatse akaba umujyanama mwiza w’urungano.
Umukazana Germaine yize itangazamakuru i Kampala muri Uganda, mu ishuri rya United Media Consultant And Trainers (UMCAT) aho yakuye impamyabumenyi muri Journalism & Mass Communication.
Mu mwaka wa 2016 yakoze nk’umukorerabushake kuri radiyo y’abaturage ya Gicumbi (Radiyo Ishingiro), nyuma akomereza kuri KT Radio muri Nzeri, 2019, aho akora akazi ko gutara no gutangaza amakuri, gusoma amakuru no kuyobora ibiganirompaka.
Umukazana akunda umuziki, abana, gusenga, gufasha abandi no kuvugisha ukuri.
Copyright © 2025 KT Radio. All Rights Reserved.